Uganda na HCR bitangaza ko bitatunguwe nuko umubare w’impunzi zo muri Uganda wari warakabirijwe

Igenzura ryakozwe ku mibare y’impunzi ziri muri Uganda ryatahuye ko imibare yagiye itangazwa mbere yakabirijwe ikongerwaho impunzi zirenga ibihumbi 300 za baringa.

Aya makuru aje akurikira ibirego byo mu ntangiriro y’uyu mwaka byavugaga ko bamwe mu bategetsi ba leta ya Uganda bamunzwe na ruswa bakabirije imibare y’impunzi.

Abategetsi bane bakoraga mu kigo cya leta cyita ku mpunzi bahagaritswe ku mirimo yabo.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Leta ya Uganda yakomeje gushimwa n’amahanga kubera gahunda zayo zo guha impunzi ikaze, mu gihe ibihugu bimwe by’i Burayi n’Amerika bizikumira. Uganda kandi yatangajwe kuba ari kimwe mu bihugu bifata neza impunzi ku isi.

NSABIMANA FRANCOIS

Leave a Reply