Kiziba:Ubufatanye hagati y’umugabo n’umugore buhindura ubuzima bw’umwana.

Bamwe mu bagabo b’impunzi bari mu nkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi baravuga ko kuba bafatanya n’abagore babo  imwe mu mirimo yaharirwaga abagore harimo guteka no kwita ku bana ndetse n’ibindi byagize umumaro ku mikurire y’abana babo. Ibi bitangajwe nyuma y’uko abo bagabo baboneye amahugurwa atandukanye bahawe n’umuryango mpuzamahanga wita kubana Plan International Rwanda binyuze mu mushinga wawo  ushinzwe Imirire, Kwigisha, n’Ubujyanama (NEC) .

Aba bagabo bavuga ko mbere y’uko babona ayo mahugurwa hari zimwe mu nshingano batakoraga zo kwita kubana, gukora imirimo yo mu rugo, bitewe n’umuco w’igihugu cyabo cya Congo ariko ubu hakaba hari ubufatanye hagati y’umugore n’umugabo.

Nkunda Moise avuga ko bahawe amasomo atandukanye harimo gutegura ifunguro ry’abana, guhinga akarima k’igikoni ibyo bikabashafa kurwanya imirire mibi mu miryango yabo.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Agira ati “ NEC nyuma yo kuduhugura ubuzima bwarahindutse kuko mbere tutari tuzi, uko umugabo ya kwita ku muryango  we cyane cyane abana ariko ubu tukaba dusigaye tubikora kandi byagize ingaruka nziza kuko bwaki yaragabanutse”.

Akomeza avuga ko iyo mbere umugore yabaga yagiye guhingira ibyo kurya yagarukaga asanga abana ndetse n’umugabo bashonje kuko bumvaga ariwe iyo mirimo yose ireba.

Naho Jean Pierre umwe mu bagabo b’impunzi zo mu nkambi ya kiziba   avuga ko iyi guhunda y’amahugurwa yabagiriye akamaro cyane kuko hari zimwe mu mpunzi zari zatangiye kwishora mu bisindisha  kubera kubura icyo bakora abandi barihebye kuko babonaga ko imbere yabo nta kiza gihari ariko ubu bamwe bahawe inyigisho bakaba barahindutse n’imiryango yabo ibyungukiramo.

Agira ati” Aya mahugurwa yagize akamaro cyane kuko mbere abantu bapfaga kurya ibyo babonye kuko batari bazi uko babitegura abanshi amafaranga bafite bakayashora mu nzoga, ariko ubu bikaba byarahindutse”.

Akomeza avuga ko ubu hagati y’umugore n’umugabo ku miryango imwe n’imwe yahuguwe hari ubufatanye bushimishije, ibyo bikagira ingaruka nziza kubana kuko usanga inshingano z’umuryango bazihurizaho.

Umugore umwe witwa Yabamfashije  ufite umugabo wabonye ayo mahugurwa yabwiye Le Matin d’Afrique ko mu muryango we hari ubufatanye kandi abona ari byiza kuko mbere wasangaga hari imirimo agomba gukora wenyine bityo bikaba byaramuvunaga.

Yagize ati” Njye aho umugabo wange aboneye ayo mahugurwa mbona mu rugo hari icyahindutse kuko dusigaye dufatanya imirimo  yo mu rugo naba ntahari akita kubana”.

Izi mpunzi ariko n’ubwo zivuga ko zahawe ayo mahugurwa yo gutegura uturima tw’igikoni no gutegura indyo y’uzuye zivuga ko zifite ikibazo cyo kuba  uwo mushinga uza ukamara amezi atandatu ubundi ukagenda batarabona ubumenyi buhagije.

Hakizimana Jean Baptista uhagarariye ibikorwa bya Plan International Rwanda  mu nkambi ya  Kizaba yavuze ko bafashe ingamba yo kubigisha ko ibikorwa bamaze kugeraho ari ibyabo bagomba kubirinda mu buryo burambye, kuburyo byazanakomeza mugihe Plan International Rwanda  yaba itagikorera mu nkambi ya kiziba .

Agira ati” Ubu twahuguye abantu benshi kuburyo  ubumenyi tubaha buzabafasha gusigasira ibikoresho tubaha naho igituma umushinga ukora amezi atandatu ukarangira biterwa n’inkunga umuterankuga aba yatanze.”

Inkambi ya Kiziba icumbikiye impunzi zavuye muri Congo  17165,  nkuko bigaragara muri raporo y’ishami ry’umuryango wa bibumbye ryita kubiribwa ku Isi PAM.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply