Nyirahabineza Gerturde Jane yavumbuye igituma imanza za gatanya  zarikubye inshuro 19

  Kutamenya cyangwa kudashobora gutera akabariro neza uko bikwiye , ni imwe mpamvu zatuma abashakanye baka gatanya, kuko iyo umugore areba umugabo utabishobye abona ntacyo amumariye.

Ayo ni amagambo yatangajwe na NYIRAHABINEZA Gerturde Jane  nyuma y’amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu 22/12/2018 yari agenewe  imiryango yibatse ndetse n’inkumi n’abasore bagejeje igihe cyo gushaka yabereye mu cyryahoze  ari ishuri nderabarezi rya Kigali (KIE).

Nyirahabineza avuga ko kuba umubare w’abashakanye basaba gutandukana ukomeza kwiyongera nkuko byagaragajwe na Minisiteri y’ubutabera ahanini biterwa n’ubwumvikane bucye, bukururwa no kuba umwe muri bo atuzuza inshingano yo gukora neza imibonano mpuzabitsina.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Siniyumvisha ukuntu umugabo yica umugore we cyangwa umugore akica umugabo we buriya baba barigeze gushimishanya nibura rimwe mu buzima?

Agira ati: “Mu Rukiko usanga abantu basaba gutandukana abenshi muri bo biterwa n’uko umwe yaciye inyuma mugenzi we kuko aba atanyurwa n’uburyo amukorera imibonano mpuzabitsina”.

NYIRAHABINEZA Gerturde Jane akomeza avuga ko n’ubwo usanga hari izindi mpamvu abashakanye bashyira imbere basaba gutandukana harimo nko kuba umugabo cyangwa umugore asesagura umutungo , gushyirwa ku nkecye n’ibindi, ngo hari naho usanga ikibazo nyirizina ari uko umugabo aba atazi kurongora umugorewe cyangwa umugore atazi uburyo bwo gufata neza umugabo we mu buriri.

Buriya abashakanye bicaranye bakaganira bakabwizanya ukuri umugore akabwira umugabo ko atamurongora neza babona igisubizo ki kibazo cyabo ariko kugira isoni bituma batandukana .

Agira ati: “Kubera kugira isoni bimwe biri mu muco w’Abanyarwanda nta mugore uratinyuka mu rukiko avuge ko yatse gatanya kubera ko umugabo we atamurongora neza ahubwo usanga hari izindi mpamvu atanga kuko icyo aba acyeneye ari  gutandukana nawe gusa”.

 NYIRAHABINEZA Gerturde Jane  akomeza avuga ko mu bushakashatsi yakoze yemeza ko umugabo urongora neza umugore we akanyurwa ndetse n’umugore akita ku mugabo we  nta kintu gishobora gutuma batandukana kuko icyakorwa cyose nk’ikosa kuri buri umwe gishobora kwihanganirwa, ariko kubura ibyishimo mu buriri byo bikaba bitihanganirwa.

 NYIRAHABINEZA Gerturde Jane   uzwi kwizina rya shangazi amenyerewe cyane mu kugira inama abashakanye uburyo bakoramo imibonano mpuzabitsina, ubu akaba amaze kunga imiryango irenga Magana atatu yari imaze gufata umwanzuro wo kwerekeza mu nkiko kubera kubura amahoro mu rugo kuko wasangaga umugabo atazi kurongora umugore we umugore nawe atazi uko barongorwa.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam  aherutse , gusaba abaturage kujya bakumira mbere bifashisha ibisubizo biri mu muco nyarwanda mu kunga abashakanye.

Yagize ati: “Aho abantu bananiranywe, nta kuntu wabigenza bagomba gutandukana ariko hakabayeho uburyo bwo gukurikirana umuryango igihe hagaragayemo ibibazo kugira ngo bitagera aho bagomba gutandukana cyangwa kwicana.”

Aha rero niho Nyihabineza Jane  ashingira agira inama imwe mu miryango itabanye neza nyuma yo kwicarana nayo akumva bimwe mu bibazo biri gutuma havuka amakimbirane mu miryango yabo.

Urukiko rw’Ikirenga ruherutse gutangaza ko imanza za gatanya zaciwe mu gihugu cyose mu 2017 zari 69 mu gihe muri uyu mwaka wa 2018 zimaze kwikuba inshuro 19 kuko zigeze ku 1311.

Banganiriho Thomas

 

Leave a Reply