Ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abo amateka yasigaje inyuma riri gufata indi ntera

   

Abagore bo mu cyiciro  amateka agaragaza ko basigaye inyuma baravuga ko babangamiwe n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorerwa n’abagabo    bavuga ko bari kwivura umugongo.

Mu kiganiro kihariye ikinyamakuru Le Matin d’Afrique cyagiranye na bamwe muri abo bagore bavuga ko bamwe mu bagabo bafite imyumvire itari myiza, aho bumva ko kurongora umugore uri mu cyiciro amateka agaragaza ko yasigaye inyuma bibavura umugongo, bityo bigatuma hari abagenda bashaka abo bahohotera mu rwego rwo  kwivura umugongo.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

                Mukamana Claudina wambaye umupira ufite ingofero (photo Le Matin d’Afrique)

Mukankubana Claudina utuye mu murenge wa Remera akagali ka Nyabisindu yatangarije Le Matin d’Afrique ko hari mugenzi we uherutse gusambanywa nyuma uwamuhohoteye amubwira ko yivuraga umugongo, ashatse kujya ku Murega amubwira ko ntacyo byatanga.

Agira ati”:Mugenzi wange aherutse guhohoterwa nyuma abwirwa ko yivurizwagaho umugongo, ni ibintu bibabaje kuko usanga bamwe muri twe tutazi inzira twanyuramo ngo twiyambaze ubutabera”.

Naho Musabeyezu Devota  nawe utuye mu kagali ka Nyabisindu avuga ko usibye no kuba bahohoterwa nabo bagabo kuba usanga hirya no hino aho banyura babwirwa ko ari umuti uvura umugongo bibakomeretsa kuko mu miti  Minisiteri y’ubuzima yashyize ahagaragara bo batarimo nk’imiti.

Agira ati”:Birababaje kubona abantu bavuga ngo kurongora abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma bivura umugongo, usanga  duhorana imitima ihagaze kuko tuba tutazi niba abo bantu bashaka kwivura umugongo cyangwa niba ariwo barwaye wonyine, badafite SIDA n’izindi ndwara”.

Musabyimana Yvone Umunyamabanga  nshingwabikorwa wa COPORWA

Musabyimana Yvone Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’ababumbyi mu Rwanda COPORWA yavuze ko icyi kibazo cyo gusambanya abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma kimaze gufata indi ntera kuko ngo usanga banaterwa inda n’abo bagabo nyuma  bakabihakana.

Uyu muyobozi avuga kandi ko mu gihe bakoraga ubukangurambaga bwo kwirinda inda zitateguwe bahuye n’uruhuri rw’ibibazo by’abana bagiye basambanywa, bagaterwa n’inda nyuma abo bagabo bakanga kwemera ko aribo babateye inda.

Agira ati”:Ni ibintu bibabaje kuko usanga abenshi mu babasambanya bavuga ko bari kwivura umugongo, abandi bakavuga ko babarangiyemo umuti runaka, bityo ugasanga bigira ingaruka zikomeye kuko akenshi usanga iryo hohoterwa ryibasira abana bari munsi y’imyaka 18”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bagerageza gukora ubuvugizi mu rwego rwo gushaka ubutabera ariko bagatungurwa n’uko ibibazo byabo bititabwaho n’inzego zibishinzwe, aho usanga icyaha gikorwa bikamenyekana ndese n’ikurikiranwa rigatangira ariko bagatungurwa no kuba nta gihano gifatirwa uwakoze ikosa.

Nkuko uyu muyobozi akomeza abivuga ngo mu gihugu hose ahari abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma usanga iryo hohoterwa rishingiye ku gitsina rihari, kandi ugasanga ingaruka zikiri nyinshi kuri aba bahohoterwa nyamara ababibakoreye bigaramiye.

Muri izo ngaruka zikunze kuboneka hari guterwa inda, nyuma uwayitewe akaba ariwe wirwanaho, aho ntabufasha abona yaba ubwo kurera umwana, kwivuza n’izindi,….

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera KALISA J. Sauver

Umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera KALISA J. Sauver  yatangaje ko ntabibazo abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma barageza ku buyobozi ngo bisubizwe inyuma.

Agira ati”:Umuyobozi aba ariho mu nyungu zabo ayobora, ibibazo byabo byitabwaho nk’iby’abandi bose, ariko haramutse hagaragaye ko hari ufite ikibazo cy’umwihariko cyakwitabwaho ku buryo bw’umwihariko, kugeza ubu ntitwari tuzi ko hari ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa”.

Asoza avuga ko bagiye gutangira gukorana inama kugira ngo basesengure neza ikibazo bafite, babonereho no kugikorera ubuvugizi.

Murwanashyaka Evariste ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu muri CLADHO

Murwanashyaka Evariste ushinzwe ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu mu mpuzamiryango irengera uburenganzira bwa muntu CLADHO aherutse gushyira mu majwi inzego z’ibanze mu zitiza umurindi ihohoterwa rikorerwa abana kuko usanga rikorerwa mu turere, imirenge, utugali batuyemo bakanga gutanga amakuru kuri RIB mu rwego rwo kwanga kwiteranya, ahubwo  bakagira inama uwahohotewe kumvikana n’uwamuhohoteye.

BANGANIRIHO THOMAS

Leave a Reply