Umuceri utunganywa n’uruganda Mayange Rice Campany ukomeje kuba ku isonga mu buryohe.

Bamwe mu baguzi baganiriye n’ikinyamakuru Le Matin d’Afrique bavuga ko umuceri utunganywa n’uruganda Mayange Rice company rukorera mu Karere ka Bugesera mu ntara y’Iburasirazuba uri mu bwoko bwiza bw’umuceri uryoshye mu Rwanda.
Muhorakeye utuye mu murenge wa Mayange avuga ko umuceri utunganywa n’uru ruganda usanga uryoshye kandi ufite impumuro nziza.

Abakozi  b’uruganda bambaye imyenda kabuhariwe
Agira ati” Uyu muceri wa Mayange Rice Company uraryose kandi ufite impumuro nziza kuri nge ntibikiri ngombwa kugura umuceri uvuye hanze y’igihugu”.
Naho Bimenyimana Anaclet ucururiza I Nyamata avuga ko atakivunika arangura umuceri uturuka mu bihugu byo hanze kuko usanga abamugana benshi bamubaza umuceri wa Buryohe wa Bugesera.
Agira ati” Cyera muri Bugesera tutaragira uruganda rutunganya umuceri twaravunikaga tujya kurangura I Kigali ariko ubu kubera ko abanyarwanda bamaze ku menya uburyohe bw’umuceri utunganywa na Mayange Rice Company ubu byaratworoheye.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Nzeyimana Celestin Umuyobozi w’uruganda Mayange Rice Company
Nzeyimana Celestin umuyobozi w’uruganda avuga ko ubwiza n’uburyohe bw’umuceri utunganywa n’uruganda ayobora bitizana ahubwo bakoresha imbaraga kugirango Abanyarwanda bakomeze kuryoherwa n’ibikorerwa I wawo( Made in Rwanda).

Zimwe mu ntete z’umuceri mbere yo kujya mu mashini
Agira ati” Kugira ngo umuceri dutunganya ugire ubwiza n’uburyohe biterwa n’uko dukorana byahafi n’abahinzi bawo, tubaha ibicyenerwa byose birimo ifumbire, amahugurwa kugihingwa cy’umuceri n’ibindi kugira ngo were neza”.

Umuceri umaze gutunganywa
Celestin akomeza avuga ko iyo bamaze kugirana amasezerano na cooperative izabaha umusaruro batangira kubitaho babaha ibisabwa byose.
Akomeza avuga ko iyo gahunda bayifashe nyuma yo kubona ko hari abahinzi bamwe na bamwe badafite ubushobozi buhagije bwo kubona ibicyenewe byose ngo umuceri were wujuje ubuziranenge, bityo bahitamo kujya babafasha kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza.
Ibi kandi bikaba bitagira ingaruka nziza ku ruganda gusa ahubwo usanga abahinzi nabo babyungukira mo kuko umusaruro wabo wiyongera.
Nzeyimana Celestin abajijwe ubushobozi bw’ibikoresho by’uruganda yabwiye Le Matin d’Afrique ko Mayange Rice Company ruri mu nganda nke mu Rwanda zifite ibikoresho bigezweho.
Agira ati” Twagize amahirwe uru ruganda rwubakwa na Leta y’u Rwanda 100%, ikoresha ibikoresho bikomeye , ndetse n’imashini dufite ni zimwe mu zigezweho ubu, umugisha watuguye ho rumaze kuzura Leta ihita igurisha imigabane ingana na 60% kubahinzi bahingaga umuceri mu Karere ka Bugesera ”.

Abakozi b’uruganda bambaye imyambaro yabugenewe
Akomeza avuga ko ayo mahirwe ariyo abaha gushyira ku isoko umuceri uryoshye kandi w’ujuje ubuziranenge.

Imashini kabuhariwe mu gutonora umuceri
Uyu muyobozi kandi yakomoje kubagifite inganda zikoresha imashini zacyera, banga kwishyira hamwe na bandi ugasanga ibyo bakora bihungabanya isura y’izindi nganda aho usanga abazifite hari ubwo bakira umusaruro w’abahinzi nyuma bakananirwa kubishyura bityo bigaca intege umuhinzi, rimwe na rimwe ugasanga n’umuceri bakira uba utameze neza kuko ntacyo baba barafashije umuhinzi ngo awuhinge neza.
Uru ruganda Mayange Rice Company rwubatswe mu mwaka 2013, ubu rukaba rumaze imyaka 6 rukora.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply