ibyago byo kwandura agakoko gatera sida bingana gute mu gihe wahuye nako?

 
Mu minsi ishize umwe mu basore tuziranye yarimo ambwira ukuntu yabayeho imyaka 2 aziko yanduye agakoko gatera SIDA. Nyamuhungu yakoze imibonano mpuzabitsina n’umukobwa wanduye agakoko gatera SIDA. Mu gikorwa nyirizina agakingirizo yari yambaye karacitse mazeguhera ubwo uwo musore atangira kubaho yihebye aziko yanduye agakoko gatera SIDA. Hashize imyaka 2, bamwe mu bo basenganaga bamugiriye inama yo kuzajya kwipimisha kugirango amenye uko ahagaze ndetse ku bw’amahirwe asanga ari muzima.
Kubera amakuru tugenda duhabwa mu nyigisho zitandukanye zo kwirinda agakoko gatera SIDA, benshi tuzi inzira agakoko gatera SIDA kanduriramo ariko ntituzi uko ibyago byo kukandura wahuye n’ugafite bingana. Ndabiziko benshi mu bantu baziko umuntu ahita yandura agakoko gatera SIDA iyo ahuye n’ugafite. Kuri benshi muri twe tuziko kuryamana n’umuntu wanduye SIDA bivuze 100% ko nawe ugomba kwandura. Benshi tuziko niba ku bw’impanuka ukoresheje rimwe gusa urwembe umuntu ubana n’agakoko gatera SIDA yakoresheje bivuze 100% ko nawe wandura. TURIBESHYA CYANE si uko biri. Ukuri ni uko ushobora kwandura cyangwa se ntiwandure.
Inyigisho nk’izi zo gukabya ku byerekeye icyorezo cya SIDA uzazisangana abantu bamwe na bamwe. Izi nyigisho kandi akenshi ziba intandaro yo gutuma abantu bakekako bahuye n’aka gakoko batimisha ngo barebe uko bahagaze bityo bagatekerezako barangije kwandura. Byongeye kandi inyigisho nkizi zikabya zituma akato gahabwa abantu babana n’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA gakomeza kwiyongera. Muri iyi nkuru yacu turifashisha ubushakashatsi wakozwe n’abahanga ku byerekeye ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Byumwihariko turakoresha ubw’ikigo cy’abanyamerika kirwanya indwara kizwi nka CDC (Center for DiseaseControl and Prevention).
Mbese wari uziko umubyeyi atwita umwana we amezi 9 basangira byose maze yajya kumubyara agaca mu gitsina cye rimwe na rimwe hava amaraso, byarangira umwana ntiyandure agakoko gatera SIDA kabone niyo nyina yaba yaranduye?
Ubushakashatsi bwerekanye ko kw’isi hari ingo nyinshi zibana nk’umugabo n’umugore umwe yaranduye agakoko gatera SIDA naho undi we ari muzima. Nubwo hari inama zihariye bagomba gukurikiza ariko mbere y’uko basuzumwa baba babana kandi batanduzanya.
 
Kenshi mu bitaro kwa Muganga aho mba ndi, abaganga bajya bijomba inshinge z’abarwayi bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Nubwo haba hari imiti bagomba gufata, ariko n’ubundi ubushakashatsi bugaragazako ibyago byo kwandura ku muganga utayifashe atari 100%. Ndetse si 50%. Ni munsi yayo, rwose ni bike cyane.
Nkuko twabibabwiye kenshi mu nkuru zacu kuri www.tantine.rw ndetse tukaba tunejejwe no kubibasubiriramo, SIDA ni uruhererekane rw’indwara ziterwa no kuzahazwa k’ubwirinzi bw’umubiri. Naho HIV ikaba ari virus yibasira ubwirinzi bw’umubiri. Iyo rero iyo virus iganje umubiri ku buryo abasirikare (ubwirinzi) baba bake cyane umuntu uyifite atangira kwibasirwa n’indwra za hato na hato twita ibyuririzi. Urugero ni nk’igituntu, ubugendakanwa, umusonga, mugiga n’izindi. Iyo bigeze kuri urwo rwego kandi, umuntu wabanaga n’agakoko gatera SIDA ahinduka umurwayi wa SIDA. Urumva ko rero hari itandukaniro riri hagati y’umuntu ubana n’agakoko gatera SIDA ndetse n’umuntu urwaye SIDA.
Impamvu zongera/zigabanya ibyago bwo kwandura agakoko gatera SIDA
  • Viral load: Viral load ni umubare w’udukoko dutera SIDA umuntu ubana n’agakoko gatera SIDA aba afite ku rugero runama rw’amaraso. Uko uwo mubare uba munini bisobanura ubukare bw’ubwandu. Birumvikana ko umuntu ufite Viral Load nini afite ibyago bwo kwanduza agakoko gatera SIDA kurusha umuntu ufite viral load ntoya.
  • Kwisiramuza: Ubushakashatsi bwerekanye ko kwisiramuza ku bagabo bigabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA ku rugero rwa 60%.
  • Indwara zo mu myanya myibarukiro: Indwara zibasira imyanya myibarukiro bw’umwihariko izica udusebe zongera ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA. Nkuko twabyigishijwe kuva kera, agakoko gatera SIDA kandurira mu matembabuzi y’umubiri. Aha twavuga nko mu maraso, amavangiyo yo mu gitsina cy’umugore, amasohoro y’umugabo n’andi matembabuzi. Iyo umuntu rero afite indwara zibasira imyanya myibarukiro zica uduseba, agakoko kaba gashobora guhererekanywa ku buryo bworoshye mu matembabuzi bitewe n’utwo dusebe.
  • Ubwandu bushya: Ubushakashatsi bwakorewe muri Uganda bwerekanye ko iyo umuntu acyandura agakoko gatera SIDA aba afite ibyago byinshi byo kukanduza.
Guhera ukiri muto wagiye wumva abantu benshi bagusobanurira uburyo SIDA yandura. Si ibyo rwose turitsaho cyane uyu munsi dore ko benshi tubizi. Uyu munsi turitsa cyane ku kureba uko ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA bingana mu gihe uhuye nako.
Reka dutangire dufata urugera rwa Kalori na Kalake bombi bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye n’abakobwa bakora umwuga w’uburaya bafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA. Kalori yarisiramuje kandi nta ndwara zibasira imyanya myibarukiro afite. Umukobwa baryamanye hashize imyaka igera kuri 2 amenye ko yanduye kandi afata imiti igabanya ubukana neza. Ubwo aherutse kwipimisha viral load ye yari 100 RNA copies/ml. Karake we ntasiramuye kandi arimo gukiruka indwara ya mburugu. Umukobwa baryamanye yanduye agakoko vuba, nta miti afata kandi viral load ye ni 5000 RNA Copies/ml.
Muri uru rugero biragaragaza neza ko karaki afite ibyago byo kwandura biri hejuru kurusha karoli kuko nkuko twabigarutseho, kwisiramuza ,viral load nkeya, kwirinda no kwivuza indwara zibasira imyanya myibarukiro bigabanya ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA.
Ibyago byo kwandura agakoko agtera SIDA bingana gute?
Ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA biratandukanye kandi biterwa n’uburyo wahuye nako (Urugero: mu mibonano mpuzabitsina, gusangira inshinge zo kwa muganga,..). Bumwe mu buryo bufite ibyago byinshi byo kwandura agakoko gatera SIDA kurusha ubundi. Ibyago byo kwandura ariko bigenda byiyongera uko inshuro wahuye n’agakoko gatera SIDA nazo ziyongera.Niyo ibyago byo kwandura byaba ari bike cyane ariko iyo bibaye inshuro nyinshi ibyago byo kwandura biriyongera cyane.
Twifashishije ubushakashatsi bwa CDC, Dore uko ibyago byo kwandura agakoko gatera SIDA bingana mu bantu 10000 bahuye nako mu buryo butandukanye:
  • Guterwa amaraso y’umuntu ufite agakoko gatera SIDA, mu bantu 10,000 muribo 9,250 baranduye.
  • Gukoresha urushinge rw’ufite agakoko gatera SIDA 63 baranduye mu bantu 10,000
  • Imibonano mpuzabitsina yo mu Kibuno (Ku wo binjizamwo)138 barandura mu 10,000
  • Imibonano Mpuzabitsina yo mu kibuno (Kuwinjizamo) 11 baranduye mu 10,000
  • Imibonano mpuzabitsina yo mu gitsina isanzwe (Umugore) 8 mu 10,000
  • Imibonano mpuzabitsina yo mu gitsina isanzwe (Umugabo) 4 mu 10,000
 
Dore ngibyo rero ibyo siyansi itubwira ku byago byo kwandura agakoko gatera sida mu gihe wahuye nako. Ikibazo ariko ni uko yaba viral load n’izindi mpamvu zishobora gutuma ibyago byo kwandura byiyongera/bigabanuka bidapimishwa amaso. Imibare ntawayizera. Niyo yaba ari umuntu umwe wandura mu bantu ijana rwose ashobora kuba ari wowe. Niba ariko warakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye ukaba ukekako wanduye, uribeshya cyane. Ikintu kimwecyemeza ko ufite ubwandu ni ibizamini byo kwa muganga. Ese urabura iki ngo wipimishe umenye aho uhagaze?

Leave a Reply