Itorero Bethesda Paruwase ya Mayange : uburezi ku bana ni ishingiro ry’umukristu mwiza

  • Mu Kiganiro kihariye Rev.Pasteur  Karemera Theoneste  uyobora paruwase ya Mayange mu itorero  Bethesda yagiranye na Le Matin d’Afrique  yavuze ko kuba kparuwase ayobora ifite amashuri y’abana b’incuke ari imwe munzira nziza yo gutegura umukristu mwiza wejo hazaza.

Rev.Pasteur  Karemera Theoneste ari gusobanurira abana bimwe mu biboneka ku Isi harimo izuba, ukwezi n’ibindi. Tel ni 0785767464

Agira ati ‘’ Intego yacu  mu gushinga ishuru ry’abana bato ni kugorora umwana akiri muto , ibyo kandi bikaba bishingira ku ijambo ry’Imana aho bibiriya ivuga iti menyereza umwana inzira akwiye gucamo azarinda asaza akiyinyuramo ».

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Mu gihe cyo gukina usanga Rev.Pasteur  Kayimura Theoneste yifatanyije na bana ari nako abaha impanuro

Iri yerekwa kandi rikaba ryaraje rifasha akace itorero riherereyemo aho habonekaga abana benshi bataraye hirya no hino ibyo bigatanga isura mbi ku itorero ndetse no mu karere riherereye mo , ariko ubu aho ishuri rishingiwe usanga ababyeyi badahangayika bibaza aho abana babo bari, kuko baba bizeye ko bari kuvoma ubumenyi.

 

Amakuru twahawe n’umwe mu babyeyi barerera  muri iri shuri bavuga ko ryabafashije cyane kuko wasangaga abana benshi birirwa bazerera kubera ko batigaga ibyo bigaterwa no kuba nta bigo by’incuke bibegereye ibihari nabyo bikaba bihenze cyane.

Agira ati’’ Iri shuri ryaradutabaye twe ababyeyi dufite ubushobozi bucye kuko amafaranga y’ishuri twakwa hano ni macye ugereranyije no kubindi bigo, ibyo rero biha amahirwe abana bacu yo kubona uburere bukwiye » .

Kasavubu Aimable ushinzwe  umutungo muri iri shuri nawe akaba aharerera umwana we dore ko uwambere we yaharangije akaba yaratangiye amashuri abanza  avuga ko intego yabo atari kubona amafaranga nk’inyungu ahubwo ko ari kubona abana biga neza kandi bashobora guhiganwa na bandi biga ku bindi bigo mu gihe k’ibizamini.

Agira  ati ‘’ Twishima cyane iyo umwana avuye hano akajya gutangira amashuri abanza twamukurikirana tugasanga aboneka mu myanya ya mbere kuri twe iyo niyo nyungu tuba ducyeneye kurusha ibindi byose’’.

Umwana usanga azi gusoma neza inyajwi n’ingombajwi zose kandi neza bimwe mu bitangaje abana biga mu iki kigo bakora .

Ubuzima bw’abana barererwa kuri iri shuri buhagaze neza nkuko bitangazwa na Rev.Pasteur  Kayimura Theoneste  kuko avuga ko hari gahunda ya Leta yo guha abana amata ibyo bikaba biha amahirwe ibyo bibondo byo kunywa amata inshuro ebyiri mu cyumweru.

Agira ati ‘’ Turashimira Leta ko idushyigikiye mu gikorwa cy’uburezi dukora kuko buri cyumweru duhabwa litiro ijana na makumyabiri  kuburyo abana banywa amata kuwa mbere  no kuwa kane wa buri cyumweru.

Kuri iri Torereo rya Bethesda Paruwase ya Mayange harererwa abana 117 aho umwana yishyura amafaranga ibihumbi bitandu buri gihembwe

Abashaka andi makuru babaza uwushinzwe umutungo Aimable  kuri tel:0787342657

BANGANIRIHO THOMAS

Leave a Reply