Nta mpamvu yo kunywa udaseka bimwe mu byo Skol ishyize imbere ku bakunzi bayo

Ibi byatangajwe na bayobozi b’uruganda rwa Skol mu Rwanda aho bavuze ko bagiye kujya begera abakunzi babo aho bari kwicira inyota bakabasusurutsa bakoresheje abanyarwenya, Intero ikaba ari  “Live-Laugh-Lager” tugenekereje bisobanura ngo”baho,useka winywera lager).

Mu  kiganiro bwagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu taliki 16 August 2019  bavuga ko kubera ukuntu ikinyobwa cya Skol kimara inyota bikwiye ko abakinywa byaba byiza bari guseka.

Skol lager yahinduriwe ibirango

Aba bayobozi bakaba beretse itangazamakuru inzoga ya Skol Ragga yahinduriwe ibirango kugira ngo bijyane neza ni ntego yabo y’uko umunywi wa Skol agomba kuyisoma aseka.
Emilienne Benurugo ushinzwe gukurikirana inyungu z’ibinyobwa bya Skol (Brand manager) yavuze ko igihe ari iki ngo abakunda ibinyobwa bya Skol babinywe banamwenyura ari nako barushaho kugira amafu aho bari hose.

Comedy knight n’abandi banyarwenya bazajya basusurutsa abanywa skol Lager

Ati”Igihe kirageze ngo abakunda Skol Lager bayinywe ariko banaseka.Ni uburyo Skol yatangije aho tuzajya dusanga abakiliya bacu aho banywere tuyibahe ari nako abanyarwenya babasetsa.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Yongeyeho iyi gahunda izajya ibera mu tubari runaka abanyarwenya bakabasangayo bakabasetsa.Ikindi kandi ngo n’uko hazajya haba gahunda yo guha umwanya abanyarwenya bakizamuka bakagaragaza impano yabo bityo bakaba bafashwa kuyizamura.

Emilieenne ushinzwe guharanira inyungu mu ruganda rwa Skol

Emilienne ushinzwe inyungu za Skol mu Rwanda avuga ko icyahindutse ari ibirango ariko umwimerere w’ikinyobwa utigeze ukomakomwaho.

Agira ati” Icyakozwe ni guhindura ishusho y’uko abakiriya bayibonaga inyuma ariko ibigize ikinyobwa nyirizina nta cyahindutseho”

Anitha ushinzwe amasoko mu ruganda rwa Skol abajijwe n’umunyamakuru wa Le Matin d’Afrique impamvu bakomeje kwamamaza ibikorwa byabo  kandi bisanzwe bikunzwe dore ko hirya no hino yaba mu bato n’abakuru usanga intero ari imwe bavuga ko bashaka Skol, ibyo bigatuma hari aho ibyo binyobwa bibura yasubije ko hari amafaranga angana na miliyoni icumi za amayero zashowe zigomba gucyemura icyo kibazo

Agira ati” Natwe turabizi ko ibinyobwa byacu bikunzwe ,cyane kuburyo tutari twiteze ariko ubu hari miliyoni icumi za amayero zashowe zizadufasha gucyemura icyo kibazo”.

Anitah Haguma ushinzwe amasoko mu ruganda rwa Skol asubiza ku kibazo cy’uko ibinyobwa byabo  bikunzwe cyane bikaba bidahaza abakiriya bayo.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply