Kawunga ya Kasole iri ku isonga muzikunzwe  mu Rwanda

Abagura akawunga gatunganywa n’uruganda rwitwa” KAWUNGA YA KASOLE ” baravuga ko bashimishwa n’uburyohe bwako bikaba byarabakuyeho imvune bagiraga barangura iziva hanze y’igihugu.

Uru ruganda ruherereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Gasabo  mu murenge wa Jabana haruguru y’ibiro by’umurenge  mu metero icumi uvuye aho ibiro by’umurenge biri.

Abaganiriye na Le Matin d’Afrique bavuga ko batagihangayitswa n’uko kawunga yavaga mu mahanga itakiboneka kuko igisubizo bamaze kukibona.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Marizamunda Vedaste umwe mu baganiriye na Le Matin d’afrique  avuga ko iyo ari kurya akawunga gatunganyirizwa mu Rwanda, hakiyongeraho kuba gafite uburyohe buruta akaturukaga hanze y’igihugu  yumva bimushimishije.

Agira ati” Uruganda Kawunga ya Kasoli rwaduhaye ikizere cyo kwihaza  mu biribwa kuko ubu dusigaye tubona neza inyungu yo guhinga ibigori, kuko iyo uriye akawunga uramuka ufite imbaraga”.

Akomeza avuga ko kuba gatunganyirizwa mu Rwanda ari indi nyungu kuko usanga haboneka imirimo kubene gihugu bityo iterambere kumande zombi rikihuta.

Majyambere rwiyemezamirimo washinze uru ruganda yavuze ko icyamuteye gushinga uruganda ari impanuro yagiye yumvana abayobozi bakomeye bigihugu cy’u Rwanda aho batasibaga gushishikariza abanyarwanda kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite.

Agira ati” Kuvuga kuru ruganda ni impanuro nziza zabayobozi bacu, zihora zidukangurira buri gihe guharanira kwigira, no kurangwa n’ubudasa mu byo dukora niyo mpamvu ibyo dushyira ku isoko byishimirwa n’ababigura kubera ko tuba tuzi neza intego dushaka”.

Umuyobozi w’uru ruganda akaba avuga ko atazahema kwita kubyifuzo by’Abanyarwanda bashakira hamwe icyateza imbere igihugu, ibyo bikazagerwaho kubufatanye.

Yongera ho ko buri wese washaka ibindi bisobanuro cyangwa ashaka kuyigura yaba afite ikigo cy’amashuri yahamagara kuri Telefone igendanwa ariyo +250789663881.

Banganiriho Thomas

 

 

 

Leave a Reply