Isuku n’umutekano dukwiye kubiharanira– Meya Rubingisa ubutumwa yatanze mu muganda w’ukwezi

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abatuye Kigali kugira isuku, bagaharanira ubuzima bwiza kandi bakicungira umutekano, kugira ngo bibafashe  kugera ku iterambere ryose bifuza.

Ni umuganda witabiriwe n’abanyamahanga batandukanye, bageze mu Rwanda mbere y’ibirori byo Kwita Izina bizaba mu cyumweru gitaha ku wa 6 Nzeri 2019.

Rubingisa yavuze ko kugira ngo abaturage bagire ubuzima bwiza ari uko babasha kwivuriza ku gihe, bigashoboka ari uko buri wese yatanze ubwisungane mu kwivuza.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Ibyo bikajyana n’uko ngo abazatanga imisanzu yabo mbere ya Nzeri, bazatangira kuyivurizaho hatabayemo igihe cy’ukwezi cyo gutegereza bisanzweho.

Umuyobozi wa UNFPA  uwo wambaye ijaketi nawe yari yitabiriye umuganda

Ati “Icyo dusaba buri muturage, byamaze kugaragara ko ubwisungane mu buzima bugira aho budufasha, tukazamurana, tugafashanya na wa wundi udafite amikoro ahagije. Niyo mpamvu leta izamo, ariko n’umuturage ayo atanze akagera kuri mugenzi we muri ubwo bwisungane. Turabasaba ubufatanye n’ubukangurambaga kuri bagenzi bacu, mu ngo zacu dutuyemo.”

Yashishikarije abatuye Umujyi wa Kigali kugira isuku, avuga ko mu gihe u Rwanda rwifuza Kigali itoshye, abayituye nabo bagomba kugira isuku.

Ati “Ni ugukangurirwa ko dukaraba buri munsi nk’uko tubona ko tuvuye gukora umuganda tugakaraba intoki, ibi biranajya muri ya gahunda yo kugira ngo dukumire bimwe mu byorezo bishobora kuva mu kutagira isuku.”

“Muzi ko Umujyi wa Kigali ufite mu nkengero imirenge ifite abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, hari aho bikigaragara abaturage b’Umujyi wa Kigali bakibana n’amatungo mu nzu, ibyo nabyo ni ugukangurira ko muri ya gahunda y’isuku, amatungo atabana n’abantu.”

Rubingisa yavuze ko hejuru y’ibyo byose ariko, iterambere ritashoboka igihe umutekano udahari, yibutsa abaturage ko kuwubungabunga ari inshingano za buri wese.

                              Abaturage bitabiriye umuganda bo mu Karere ka Gasabo

Yakomeje ati “Nabonye dufite urubyiruko rwinshi hano, ndabasaba kwirinda ibiyobyabwenge. Byangiza abana bacu, birangiza imbaraga z’Abanyarwanda ari bo mwe. Dukomeze rero dushyiremo ingufu kugira ngo ikintu kijyanye n’ibiyobyabwenge bigenda bigaragara hamwe na hamwe mu rubyiruko tubirwanye.”

Yavuze ko igihe inzego zose zaba zifatanyirije hamwe, nta kabuza ibiyobyabwenge byarwanywa kandi bigacika burundu, kuko bigira ingaruka nyinshi ku muntu ku giti cye no ku gihugu muri rusange.

 

Leave a Reply