Abanyarwanda bakwiye kugira umuco wo gusoma-Minisitiri Nyirasafari Esperance

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, arashishikariza Abanyarwanda kubikunda no kubikundisha abana babyara kugira ngo umuco wo gusoma ugere mu bantu bose.

Ibi Minisitiri Nyirasafari Esperance yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa kane, tariki ya 05 Nzeri 2019, aho yagarutse ku munsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika, aboneraho gushishikariza Abanyarwanda b’ingeri zose gukunda gusoma no kwandika.

Yagize ati “Ndasaba Abanyarwanda mu byiciro byose kugira umuco wo gusoma, tukaba Igihugu gifite ubumenyi kuko gusoma tubivanamo ubwenge n’ubuhanga, no mu ishuri mwarimu ntaguha byose, hari ibyo wivumburira ubikuye mu gusoma.”

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Avuga ko n’ubwo ibyo gusoma byaba bike ariko ngo ni byiza ko umuntu asoma kuko hari icyo akuramo. Yasabye ababyeyi gukundisha abana gusoma no kwandika kuko bizatuma bagira ibakwe mu kohereza abana mu mashuri, abataramenya gusoma nabo ababyeyi bakabasomera udukuru tubashimishije.

Minisitiri Nyirasafari kandi yasabye Abanyarwanda kugira umuco wo kugura ibitabo mu rwego rwo kubivomamo ubumenyi no kubikuramo isesengura rikomeye ryagirira akamaro usoma igitabo.

Minisitiri w’Umuco na Siporo akomeza avuga ko yifuza ko Abanyarwanda bagira umuco wo gusoma aho bari hose ku buryo no mu ngendo bakora mu modoka cyangwa mu gihe baruhuka buri wese yagombye kugira igitabo cyo gusoma cyangwa ikinyamakuru.

Avuga ko gusoma no kwandika bikwiye kuba umuco uranga Abanyarwanda b’ingeri zose aho bari hose, ngo bizanafasha abana bakura gukurana uwo muco bazaba basanganye abantu bakuru n’ababyeyi babo bityo bikabakundisha ishuri, bigakemura ikibazo cy’abana bata amashuri ku mpamvu zinyuranye.

Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, avuga ko buri mwaka mu kwezi kwa Nzeri Minisiteri zombi zihurira hamwe mu rwego rwo gutegura umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika.

Yagize ati “Umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika watangiye mu 1966, ugamije kumenyesha abatuye Isi ko gusoma no kwandika ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu n’umusingi w’indi myigire yose.”

Dr. Munyakazi agaruka ku nsanganyamatsiko igira iiti “Gusoma no kwandika mu ndimi zose ni isoko y’ubumenyi.” Akomoza kuri iyi nsanganyamatsiko, avuga ko ijyanye n’ikerekezo k’Igihugu cyo kuba ingenzi mu ruhando mpuzamahanga mu bucuruzi no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Avuga ko gusoma no kwandika mu ndimi zitandukanye bifungurira abanyagihugu amarembo n’imiryango amahirwe yo gukora ibikorwa bitandukanye harimo ubucuruzi no kwiga, mu gihe uvuga ururimi rumwe aba yifungira amarembo.

Avuga ko integanyanyigisho ishingiye ku bushobozi (CBC) ijyanye n’iyi nsanganyamatsiko kuko irebana no gusoma no gukuza ubumenyi bwimbitse mu gusesengura.

Abanyamakuru babajije ibibazo binyuranye birimo ibijyanye n’ikirimo gukorwa ngo umuco wo gusoma no kwandika ugere mu byiciro byose by’Abanyarwanda n’uburyo hirya no hino mu gihugu hagezwa amasomero kugira ngo abaturage bari mu cyaro nabo babone aho basomera.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance, yavuze ko amasomero akiri make mu gihugu kuko uyasanga mu turere 24 gusa, mu gihe utundi 6 ataragezwamo ndetse yemeza ko amasomoro ari hirya no hino mu turere ari 67 kongeraho isomero ry’Igihugu akaba 68.

Yavuze ko hari gahunda yo kongera amasomero mu gihugu kugira ngo abantu bose babashe kubona ibyo basoma no kuvoma ubwenge n’ubumenyi mu bitabo, yemeza ko ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye barimo n’imiryango itari iya Leta amasomero azongerwa mu gihugu.

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo gusoma no kwandika biteganyijwe ku ya 08 Nzeri 2019, ku rwego rw’Igihugu ukazizihirizwa mu karere ka Nyamagabe kuri sitade y’i Nyagisenyi.

Leave a Reply