Kuba umubyeyi wawe yarakoze Jenoside ntibivuze ko nawe uri umujenosuderi-Fidel Ndayisaba

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge Fidel Ndayisaba avuga ko  kuba hari abana bakomoka kubabyeyi bakoze Jenoside bitagomba kubaca intege mu byo bakora                           kuko icyaha ari gatozi .

 Agira ati”Kuba  abana bakomoka ku bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ipfunwe, ni ikintu  cyumvikana ariko  icyaha ni gatozi”.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ikibazo cyibangamiye abana ari imiryango ibaha amakuru atari yo kubwinyungu zabo, aho baba bashaka guhishira uwakoze icyaha ukomoka muri bo.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze

Aha rero niho imwe mu miryango itabwiza abana ukuri aho ivuga ko umubyeyi wabo afunzwe kuko abeshyerwa ko nta jenoside yakoze.

Taliki 21, Kanama, 2019 umwe mu bashakashatsi b’Umuryango Never Again yavuze ko ubushakashatsi bari baherutse gukora bwerekana ko abana bakomoka ku bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babana n’ipfunwe ryinshi.

Kuri iyi ngingo Fidel Ndayisaba avuga ko byumvikana ko umwana wavukiye muri uwo muryango atabura kugira ipfunwe.

Ati: “ Icyo kibazo rwose turakizi kuko Never Again ari abafatanybikorwa bacu ariko icyo navuga ni uko icyaha ari gatozi. Kugira ngo abana bashire iri pfunwe bisaba ko ababyeyi babo bababwiza ukuri.”

Ikibabaje ngo ni uko byagaragaye ko hari ubwo umubyeyi nawe aba afite ikibazo cy’uko umwana we azamufata naramuka amubwiye ko Se cyangwa Nyina yagize uruhare muri Jenoside.

Iyo umwana amenye amakuru nyuma ngo agira ipfunwe agatangira kwiheza mu bandi.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo ngo hatangiye gahunda yo guha ibiganiro Abanyarwanda bibabwira ko ‘icyaha ari gatozi.’

Ibi kandi ngo byatangiye gutanga umusaruro kuko hari abagize uruhare muri Jenoside batangiye kwicuza bagasaba imbabazi.

Mu kwezi kwahariwe ubumwe n’ubwiyunge hazabamo ibikorwa byinshi harimo no gutangiza itorero(club) ry’ubumwe n’ubwiyunge mu mudugudu.

Ririya torero ngo rizibanda ku bintu bitandukanye harimo kureba uko  imanza zishingiye ku mitungo yangijwe muri Jenoside zitarangizwa mu buryo bwunga zarangizwa, gufasha mu kubona imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi itaraboneka ngo ishyingurwe, gukumira no gukemura amakimbirane…

Imibare yatangajwe muri 2015 ivuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda buri ku gipimo cya 92.5% ( Rwanda Reconciliation Barometer). Iki gipimo ngo kigomba kuzaba kigeze kuri 96% muri 2024.

Guhera taliki 01, Ukwakira, 2019 kugeza taliki 31, Ukwakira, 2019 mu Rwanda hazatangizwa ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo uku  kwezi gufite amateka yihariye bitewe n’uko ariko urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye.

Insanganyamatsiko ikaba igira iti: “ Imyaka 25 mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge: Ubumwe bwacu , amahitamo yacu”

Ndayisaba avuga kandi ko u Rwanda ruzafatanya n’amahanga kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amahoro nk’uko byemejwe n’Umuryango w’abibumbye muri 2001.

Banganiriho Thomas

 

Leave a Reply