Kubera ingamba zafashwe made in Rwanda iri gutana umusaruro

Ingamba zinyuranye zarafashwe nko guca Caguwa, kongera imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe bitumizwa hanze, guteza imbere urwego rw’inganda hashyirwaho ibice byazihariwe hirya no hino mu gihugu, gushyiraho imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda gusa n’izindi zimaze gutanga umusaruro ugaragarira buri wese.

Kuva iyi gahunda yatangira, ingano y’ibyo u Rwanda rukura hanze imaze kugabanukaho 10% n’ikinyuranyo kiri hagati y’ibyo ruhakura n’ibyo ruhajyana kigenda kigabanuka. Imibare igaragaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2017, umusaruro w’inganda zikora imyambaro n’ibikomoka ku mpu wazamutseho 23%, uvuye kuri 17% mu gihembwe cya gatatu cya 2016.

Umusaruro w’inganda zitunganya ibiribwa mu gihembwe cya gatatu cya 2017 wazamutseho 19% uvuye ku 10% mu gihembwe cya kabiri cya 2017. Icyo gihe umusaruro w’inganda zikora ibintu bitandukanye (Manufacturing), wazamutseho 6%.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Kuva muri 2010 kugeza muri 2016 ibitumizwa mu mahanga byagabanutseho 2% mu gihe ibyoherezwayo byiyongereyeho 11%. Mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018, ibyoherezwa hanze byiyongereyeho 10% naho ibitumizwayo bigabanukaho 8%.

Ibitumizwa mu mahanga bikomeje kugabanuka kurusha ibindi birimo Sima yagabanutse ku rugero rwa 36% n’imyenda yagabanutseho 21% nubwo urugendo rukiri rurerure.

Imibare ya Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, igaragaza ko mu mezi 11 ya mbere mu 2016, ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 5.1%, kikava kuri miliyoni 1,602.21 z’amadolari ya Amerika kikagera kuri miliyari 1.519.97 z’amadolari ya Amerika. Igaragaza ko igipimo cy’agaciro k’ibitumizwa mu mahanga cyagabanutseho 2.4% naho ibyoherezwayo kikiyongeraho 6.1%.

Imurikagurisha rya Made in Rwanda rimaze kuba ku nshuro ya gatatu, ni igihamya cy’impinduka mu bukungu kuko urisangamo urunyurane rw’ibimurikwa byiza kandi bikunzwe bikomoka mu nganda zo mu turere twose tw’igihugu, kandi abamurika nabo bakiyongera umunsi ku wundi kuko uyu mwaka bari 420 mu gihe mu mwaka ushize bari 305 naho muri 2015 bari 250.

Ibicuruzwa n’udushya dufite imizi mu Rwanda biragenda byiyongera aho ubu hari Moto ziteranyirizwa mu Rwanda, ibikapu bigezweho, mudasobwa, ibiribwa, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi bitanga icyizere ko kubitumiza hanze bishobora kuzaba amateka.

Guverinoma y’u Rwanda kandi irateganya gukomeza guha amahirwe menshi inganda z’Abanyarwanda n’iz’abanyamahanga zikorera imbere mu gihugu kuko hagiye gushyirwaho itegeko rica intege abakorera mu mahanga bapiganira amasoko ya leta.

Itegeko rizaba riha amahirwe angana na 15% abakorera mu Rwanda ibikoresho bikenewe ku masoko ya leta mu gihe bahanganye n’abakorera mu mahanga. Abanyamahanga bafite inganda zifite ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda nabo muri iryo tegeko rizabaha amahirwe angana na 10% mu gihe bahanganye na bagenzi babo bakorera hanze y’igihugu.

Inyigo yakozwe na Minicom mu 2015, yerekanye ko Made in Rwanda izatuma igihugu kizigama 18% by’Amadevize cyatangaga kigura ibintu bitandukanye mu mahanga. Iyi nyigo yasanze hari ubushobozi bwo kugabanya hafi miliyoni 450 z’amadorali mu gihe giciriritse, binyuze mu kugabanya ibiva mu mahanga bitari ngombwa no kongera umusaruro w’ibikorerwa mu gihugu.

Guteza imbere inganda ziciriritse nk’izikora ibikoresho bikomoka ku biti, imiti iciriritse yakorerwa mu Rwanda byonyine bizatuma hazigamwa miliyoni 124 z’amadorali.

Uyu muhigo watangiye gushyirwa mu bikorwa, aho nko ku byerekeye sima, uruganda rwa Cimerwa rwaguwe rukuba gatandatu umusaruro warwo, kugira ngo ikenewe yose igurwe mu Rwanda iyo mu mahanga ihagarare.

Umusaruro wa gahunda ya Made in Rwanda, wanareberwa mu mushinga wo gushyiraho ibice byahariwe inganda mu turere dutandukanye. Imibare ya Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, igaragaza ko umushinga wa mbere w’igice cyahariwe inganda ‘Special Economic Zone’ mu Karere ka Gasabo, wafashije igihugu guhanga imirimo 3 124, ikaba yiteze ko umushinga wa kabiri uzahanga imirimo igera ku 6000.

Uruganda rukora imyenda, C&H rwonyine rwahaye akazi abanyarwanda 1700. Hari uruganda rwa Positivo BGH, ruteranya Laptop ndetse rurimo no gutekereza gukora televiziyo. Ubu mu Rwanda harakorerwa indyo z’intungamubiri zizwi nka Notri Mama na Notri Toto n’ibindi.

Iki gice cyahariwe inganda gifite ubuso bwa hegitari 276 bwatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda mu rwego rwo kuzamura urwego rw’inganda, ubwubatsi, inganda z’imiti, imyambaro n’izindi. Bifasha kongera ubucuruzi, bikagabanya igitutu ku gaciro k’ifaranga ry’igihugu n’icyuho kiri hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo.

Mu myaka irindwi u Rwanda rurateganya kuzazigama nibura miliyoni 400 z’amadolari ku byo rwatumizaga mu mahanga. Umwaka ushize ikinyuranyo cyari hagati y’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga cyari Miliyari 1.5 y’amadolari.

Ubwo yatangizaga inama y’igihugu y’Umushyikirano, Perezida Kagame yavuze ko ‘ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda nazo zongereye umusaruro ugereranyije n’umwaka ushize, ibicuruzwa twohereza mu mahanga byiyongereye ku kigero cya 50%; ibyo dukura hanze byo byagabanutse kuri 3%. Kubera iyi mpamvu ikinyuranyo mu bucuruzi bwacu n’amahanga cyaragabanutse ku kigero kirenze 20%. Muri uyu mwaka twashyizeho imirimo 8000 kandi tuzakomeza kuyongera.”

 

Imyenda ni kimwe bikorerwa mu Rwanda bimaze kwigarurira isoko
Banganiriho Thomas

 

Leave a Reply