U Rwanda ruhagaze gute mu gukoresha ikoranabuhanga

Ikigo gihagarariye inyungu zabakoresha interineti mu Rwanda kikanateza imbere ikoreshwa ry’indangarubuga y’u Rwanda .RW, cyitwa RICTA hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bakoze inama yo kureba aho u Rwanda rugeze mu ikoreshwa rya Internet n’ikoranabuhanga.

Muri iyi nama hakaba hahuriramo abafatanyabikorwa batandukanye bafite aho bahurira n’ikoranabuhanga hamwe n’ikoreshwa rya murandasi.

 

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Mubyo bibanze ho uyu mwaka ni kurebera hamwe uburyo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu buryo bugezweho mu guhindura ubuzima bw’abarikoresha. Muri iyi nama kandi barebeye hamwe uko abanyarwanda bumva ikoreshwa ry’ikoranabuhanga na murandasi.

Bamwe mu baturage baganiriye na Le Matin d’Afrique bavuga ko ikoranabuhanga rimaze kubahindurira ubuzima n’ubwo hakiri bimwe mu bibazo bikigaraga nko kuba mu Rwanda hose serivise ukeneye utahita uzibona cyane cyane nko mu Ntara ziri  kure y’umugi wa Kigali.

Bizimana Celestin utuye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Gatenga mu kagali ka Karambo avuga ko ugeraranije n’imyaka 25 ishize ubuzima kuri we bwahindutse.

Agira ati «  Hambere iyo washakaga kwindira umuntu ubutumwa wakoreshaga ibaruwa ukayiha imodoka ukazategereza ko agusubiza iyo wagiraga amahirwe ikamugeraho ariko  ubu bikorwa ako kanya, si navuga kohereza cyangwa kwakira amafaranga , gushaka ibyangombwa bitandukanye muri Leta nindi »

Akomeza avuga ko ikoranabuhanga riri kugenda riteza imbere igihugu muri rusange aho ryihutisha imirimo.

 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Irere Claudette nawe yasabye abitabiriye iyo nama kwita ku ikoranabuhanga ariko riri mu nyungu z’abanyarwanda . Ati “Dukwiriye kureba neza niba ingamba, amahame n’amabwiriza dushyiraho biba birengera kandi byungura abaturage. Abaturage bacu nibashyirwa imbere, bazagira uruhare mu ikorwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bityo babe abaturage bakungahaye mu ikoranabuhanga rigezweho.”

Ikigo gihagarariye inyungu zabakoresha interineti mu Rwanda kikanateza imbere Indangarubuga y’u Rwanda [.RW], cyitwa RICTA mu magambo ahinnye y’Icyongereza n’abandi bafatanyabikorwa bacyo, bateraniye mu nama yo kureba aho u Rwanda rugeze mu ikoreshwa rya Internet n’ikoranabuhanga rigezweho.

Iyi nama ngarukamwaka itegurwa na RICTA, n’abandi bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye n’ikwirakwizwa rya internet.

Ibiganiro by’uyu mwaka bikaba byibanze ahanini ku kwimakazwa ikoranabuhanga rigezweho mu guhindura ubuzima bw’abanyarwanda bukaba bwiza kurushaho. Ikindi ni uko barebeye hamwe uko abanyarwanda bumva ibijyanye na internet, uko bayikoresha n’uko bayigeraho.

Inyungu za banyarwanda nizo zigomba gushyirwa imbere nibivugwa n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Irere Claudette

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Irere Claudette, yasabye abitabiriye iyi nama kuzajya babanza kureba niba ingamba zifatwa mu ikoranabuhanga ziri mu nyungu z’abaturage.

Ati “Dukwiriye kureba neza niba ingamba, amahame n’amabwiriza dushyiraho biba birengera kandi byungura abaturage. Abaturage bacu nibashyirwa imbere, bazagira uruhare mu ikorwa ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga bityo babe abaturage bakungahaye mu ikoranabuhanga rigezweho.”

Ku bijjyanye n’uko umubare munini w’abanyarwanda badafite ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho, Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yavuze ko umwaka utaha bafite gahunda yo kwigisha ubumenyi bw’ibanze kuri internet mu bigo by’amashuri na za kaminuza.

Yagize ati “Umwaka utaha dufite ibikorwa bitandukanye, aho tuzajya muri za kaminuza, mu mashuri abanza n’ayisumbuye, tukazatangira kwigisha ubumenyi bw’ibanze kuri murandasi ku buryo abantu bose guhera ku rwego rwo hasi baziyumvamo murandasi icyo ari cyo.”

Ingabire yongeyeho ko kwegereza abaturage ikoranabuhanga rigezweho bitari ukubakwirakwizamo imashini gusa cyangwa kubigisha uko bazifungura, ahubwo ari ukubigisha uburyo bazikoresha mu guhindura ubukungu n’iterambere ry’ubuzima bwabo.

Bamwe mu bari bitabiriye inama bari bashishikajwe no kumva ibiganiro bitandukanye byatangwaga.

Kugeza ubu abanyarwanda bafite ubumenyi ku ikoranabuhanga rigezweho bari munsi 10%, mu gihe imibare igaragazwa n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) ivuga ko 52% aribo bakoresha Internet mu Rwanda.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply