Iburasirazuba hamenwe litiro zisaga 1,400 z’inzoga zitemewe

  • Kuri uyu wa Gatanu  tariki ya 3 Mutarama 2020, mu turere dutandukanye tw’intara y’Iburasirazuba ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage  hafatiwe inzoga zitandukanye zitujuje ubuzirange.  Mu amakurua atangazwa na polisi y’u Rwanda avuga ko mu karere ka Bugesera mu murenge wa Ngeruka hafatiwe litiro 120 z’inzoga  izwi ku izina ry’igikwangari yafatanwe uwitwa Nyiranzacahinyeretse Cecile w’imyaka 26, mu karere ka Ngoma mu murenge wa Jarama hafatiwe litiro 210 z’inzoga izwi ku izina ry’Inkanika n’amacupa 27 y’ikinyobwa cya kambuca, mu murenge wa Rukumberi hafatiwe litiro 240 z’inzoga yitwa inkanika  zafatanwe Uwitije Jacquiline ufite imyaka 40 y’amavuko, mu karere ka Kirehe mu murenge wa Gahara Polisi yahafatiye litiro 800 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina ry’Ibiseyeye, mu murenge wa Musaza hafatiwe litiro 100 z’inzoga y’inkanika, mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Karama hafatiwe amacupa 24 y’umutobe utemewe uzwi nka Maisha Bora.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasizuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abayobozi mu nzego z’ibanze n’abaturage bahagurukiye kurwanya bene izi nzoga zitemewe.

Yagize ati: “Abaturage bamaze gusobanukirwa ububi bw’inzoga zitemewe kandi bamaze no gusobanukirwa neza ingaruka zigira ku mibereho yabo ya buri munsi niyo mpamvu basigaye bihutira gutanga amakuru y’aho bazizi hose kimwe n’ibindi biyobyabwenge.”

CIP Twizeyimana yavuze ko inzoga z’inkorano  zigira ingaruka nyinshi haba ku buzima bw’uzinywa ndetse no ku mutekano w’igihugu muri rusange. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru mu rwego rwo kurwanya izi nzoga.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Yagize ati: “Izi nzoga zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka zikomeye ku buzima bw’uzinywa kuko akenshi zivangwamo ibintu bigira ingaruka ku buzima bwe  n’isuku yazo iba ari nkeya ku buryo zigira ingaruka mbi ku buzima bw’uzinywa. Ikindi zinatuma bakora ibyaha bitandukanye iyo bamaze kuzisinda, nko gufata ku ngufu abana n’abagore, ihohotera ryo mu miryango n’ibindi bitandukanye.”

Inzoga zafashwe zamenewe mu ruhame, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba  agira inama abaturage bishora mu bikorwa byo kwenga no gucuruza inzoga zitemewe n’ibindi biyobyabwenge kubireka kuko Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage batazahwema kubarwanya. Yasoje asaba gukomeza gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano  mu kurwanya ibyaha, batangira amakuru ku gihe.

Inzoga zafashwe zamenewe mu ruhame, Ubushakashatsi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB) bwagaragaje ko inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge zigira ingaruka ku buzima bw’umuntu, niyo mpamvu iki kigo nacyo gisaba buri wese kuzirwanya.

Leave a Reply