Urubanza rwa Shingiro ni itorero rya ADEPR rwahinduye isura imbere y’urukiko rw’ubucuruzi rw’i Nyamirambo

Tariki ya 29 Mutarama 2020 saa tanu za mugitondo nibwo Itorero rya ADEPR hamwe na rwiyemezamirimo Shingiro Eraste ufite uruganda  GG campany rutunganya konkasi mu karere ka Bugesera bari imbere y’urukiko rw’ubucuruzi I Nyamirambo ku kirego ADEPR yatanze yishyuza Shingiro miliyoni 64000000 Frw zituruka kubukodi bw’imashini yakodeshejwe.

Uko ikirego giteye

Shingiro Eraste aregwa ni itorero rya ADEPR  ko yanze kwishyura nkana ubukodi bw’imashini itunganya amabuye ya konkasi bwanganaga na miliyoni umunani ku kwezi,kandi imashini ayibyaza umusaruro nk’uko uwunganira ADEPR yabivugiye imbere y’urukiko. Ku bwiyo mpamvu kubera igihe gishize atishyura ubukodi urukiko rukaba rugomba gutegeka Shingiro  kwishyura miliyoni 64000000 Frw hakiyongeraho amafaranga yikurikirana rubanza.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Uko Shingiro Eraste yireguye imbere y’urukiko rw’ubucuruzi rw’Inyamirambo

Shingiro wumvaga atuje ibyo umwavoka wa ADEPR yabwiraga urukiko yacyebutse aramwitegereza arangije ahanga amaso umucamanza ati” Nyakubawa Perezida w’iburanisha  ADEPR yantaye mu mutego ibigambiriye igamije kumpombya ibyo mvuga mbishingira ku mpamvu eshatu.

  1. Bankodesheje imashini yapfuye ngomba kuyikoresha mbere yo gutangira, ibyo tubyumvikana ho ko igomba gukorwa mu minsi 45 nkatangira gukora, Ariko Nyakubahwa siko byagenze kuko ubwo natangiraga gusana iyo mashini natunguwe no kubona inzego bwite za Leta zimbwira ko ntaburenganzira mfite kuri iyo mashini kuko rwiyemezamirimo wa mbere wayikoreshaga yasize yambuye abaturage bityo ko ngomba kubanza nkishyura mbere yo kuyegera “ Mwibukeko yari yaranapfuye”, Kuba ADEPR itari yarambwiye ko hari ikindi kibazo imashini ifite  bukaba ari uburiganya n’ubuhemu na korewe na ADEPR kuko tuganira gukodesha imashini ntibigeze bambwira ko ifite ibindi bibazo by’amadeni kandi ko batayifiteho uburenganzira  icyo gihe nkaba  nabanje kubagarurira imashini yabo nishyura amafaranga rwiyemezamirimo wa mbere yasize yambuye abaturage.
  2. Mu igenagaciro kibyari kuzasanwa umukozi wa ADEPR we ubwe yemeje ko bizatwara miliyoni 5000000 Frw, ubwo twatangiraga kuyisana twakoresheje ayarenga miliyoni 20000000 Frw kandi nabo ubwabo barabyemera, ibi bikaba ari imbogamizi zatumye igihe cyari mu masezerano ya mbere kitubahirizwa.
  3. Nyakubahwa mucamanza ADEPR nkimara kubona ko igihe nagombaga gutangirira kirangiye ndi gusana hamwe no kwishyura amadeni yasinzwe na bandi nandikiye ADEPR nyisaba ko twavugurura amasezerano kuko ayambere ntagaciro yarafite, Barabyemeye turicara dukora inama y’uko amasezerano avuguruye agomba kuba ateye “ Muraza kubibona muri Systeme” nyuma yiyo nama natunguwe no kubona ADEPR itangira ku nyishyuza, hashize iminsi mbona ikirego mu nkiko ntakindi nakoze usibye ku mirwa gusa.

  Ese Shingiro Eraste we arasaba iki urukiko

Shingiro Eraste hamwe ni itsinda ry’abavoka bamwunganira barasaba urukiko gutesha agaciro ikirego cya ADEPR kuko nta masezerano ahari yishwe, ahubwo bakaba basaba urukiko  gutegeka ADEPR guha Shingiro Eraste amafaranga yasanishije Imashini nayo yahembye abaturage batamukoreye hakiyongeraho n’amafaranga yagombaga kujya yunguka kuko igihombo yagitewe na ADEPR yanze ko bakora amasezerano avuguruye ngo atangire gukora.

 Ese abaturage hamwe n’abakurikiranye urubanza bo babyumva gute?

Mutwihanganire ntibashatse ko amazina yabo atangazwa kubera impamvu z’umutekano wabo turakoresha ayo twabise.

BEZA ati” Birababaje kubona itorero ry’imana riburana amahugu rigatanga ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi nkaho ari kompani yanditse muri RDB , ese ubundi bakeruye bakavuga ko Atari itorero ahubwo ari ikigo cy’ubucuruzi bakaza mu ruhando nk’abandi bose”

MUGISHA ati” Nzaba numva uko uyu mucamanza azaca uru rubanza nonese abantu baregesha inyandikomvugo y’inama bavuga ko ari amasezerano buriya niko umwuka wera yaberetse mureke dutegereze icyemezo cy’umucamanza”

NZABANDORA ati” ADEPR yari yarabuze miliyoni ebyeri zo kwishyura abaturage rwiyemezamirimo yasize yambuye no ubugarurije imashini ugeretseho no kuyibakorera ibaye nshya bashatse kuyikwambura ukabagereka na mafaranga aka si akamiro  Yesu nagire agaruke ashinge irindi torero naho niyibwira ko azaza gutwara itorero azaba yibeshye ntari gihaari pe”

Ese ubutabera bw’u Rwanda bumaze kubaka ikizere mu Rwanda  no mumahanga bwo buhagaze he mu iki kibazo ?

Nk’uko twabitangaje dutangira inkuru yacu ejo tariki ya 29/01/2020 mu rukiko rw’ubucuruzi rw’inyamirambo umucamanza hamwe n’umwanditsi bumvise impande zombi ADEPR na SHINGIRO ERASTE  kandi  bahabwa umwanya ungana wo kwisobanura mubushishozi bw’urukiko rukaba ruzatangaza icyemezo ku itariki 13/02/2020.

Twibutse abasomyi bacu ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga kandi ko perezida w’urukiko rw’ikirenga ahora yibutsa abacamanza kwirinda icyatuma batanga ubutabera nabi harimo Ruswa, icyenewabo nibindi bifitanye isano no kugoreka ubutabera.

Banganiriho Thomas

 

Leave a Reply