Nyagatare: Barifuza ubufasha mu kubika amazi

Bamwe mu baturage bo Mu karere ka Nyagatare bavuga ko bahura n’ikibazo cyo kubika amazi yabagoboka mu bihe by’impenshyi, bagahera kuri ibi basaba ubuyobozi ubufasha bwo kuba bakoroherezwa kubona ibigega bibika amazi menshi.

Mbabajende Jacqueline utuye mu murenge wa Tabagwe mu kagari ka Nyabitekeri  aganira na Journal le Matin d’Afriqueagira ati “Icyambere dufata urugendo rerure rwo kujya gushaka amazi nayo tubonye tukabura uburyo twayabika ku buryo mu gihe amapfa yateye tugira ikibazo cy’amazi ku rwego rwo hejuru nka Leta idufashije tukabona nk’ibigega tukayabikamo nibura yadusunika iminsi ikicuma.

Bigirimfura John wo murenge wa Nyagatareusangiye iki kibazo n’uwa Tabagweati “Nta buryo kuyabika tugira kereka umuntu afite shitingi akayavomeramo  kandi nabwo aba ari mabi kuko arandura, kandi dukunda kubura amazi cyane ,jyewe nifuza ko niyo badufasha bakaduhera ibigega ku giciro gito niyo twagenda twishyura gake gake ariko bakadufasha kuko ni ikibazo kidukomereye cyane.”

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Aba baturage bavuga ko kuba badafite uburyo bwo kubika amazi bituma bafata urugendo rurerure bajya kuyashaka igihe yabuze ndetse rimwe na rimwe bagakoresha amazi y’umuvumba ashobora kubatera indwara.

Iki cyifuzo  cyo kubika amazi  aba baturage bagaragaza bagihurizaho n’umuyobozi w’akarere ka Nyagatare MUSHABE Claudien David aho avuga ko  byafasha akarere gukemura ikibazo cy’amazi yongeraho ko amikoro y’akarere  akiri  make ku buryo ubushobozi bahita babona ubwo bushozi.

Yagize ati “Ntabwo turagera ku rwego rwaho  guha ku muturage umwe mu gihe tugomba kubanza kureba aho abantu benshi bahurira bagasaranganya amazi  ,aho kugirango dushyire amafaranga menshi ku muturage umwe twahisemo kuyasaranga kandi iyi gahunda yaratangiye

Muri aka karere nibura ku munsi abaturage bakenera m3 ibihumbi 15 by’amazi meza ariko haboneka ibihumbi 9 gusa.

Kugeza ubu uburyo bwo kubika amazi bukoreshwa muri aka karere hari ukuyavoma mu bikoresho binini nk’amajerekani ,amadomoro ndetse n’ibigega , muri gahunda ya Leta  ko kuba mu mwaka wa 2024 umuturage azaba agera ku mazi bitamusabye gukora urugendo rungana na km 1.

Valentine NIWEMUBYEYI

Leave a Reply