Nyagatare hari abakinywa amazi y’umuvumba.  

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Tabagwe bakoresha  amazi  y’umuvumba aturuka mu mirima y’umuceri bavuga ko ababangamiye kuko hari indwara nyinshi barwara zirimo inzoka zo munda ziterwa nayo mazi.

Aba baturage babangamiwe no kuvoma amazi yuzuyemo inzoka

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

 

Aba baturage batarabona amazi meza bahitamo gukoresha ay’imivumba bakayatekesha, bakayanywa kuko ntayandi mahitamo bafite.

Kanamugire Paul wo mu murenge wa Tabagwe avuga ko bibateye impungenge cyane kubuzima bwabo.

Agira ati“Kuba ivomo riri mu birometero bigera muri 5 cyangwa 10 niyo mpamvu bitugora ,nonese twakoresha ayahe? ni ukuvuga ngo aya mazi niyo dukoresha turayatekesha, turayanywa ,turayoga ntakundi twabigenza rwose,mudufashe kuko natwe turababaye aya mazi ni mabi cyane kuko aya mazi ni muvumba uturuka mu miceri.”

Aha abaturage bavomaga ku mavomo akura amazi mu misozi ariko adatunganyijwe

Musabyemariya madeleine atuye mu kagari ka Nyabitekeri aravuga uburyo bayakoresha kubw’amaburakindi kuko ntakundi babigenza

Ati “ni ukuvuga ngo aya mazi tuyakoresha kuko ntakundi twabigenza,yego nimabi cyane natwe turabizi ariko ntabundi buryo dufite ,icyo dusaba ni ukudufasha tukabona amazi meza gusa iyaba nibura badufashaga kubona uburyo bwo kuyasukura. Turasaba amazi meza rwose mudufashe.”

Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe gutanga amazi,isuku n’isukura WASAC kivuga ko uruganda rw’amazi ruri kubakwa muri uyu murenge ni rumara kuzura aba baturage bashobora kuva muri ubu buzima.

BYAMUGISHA Bernald umuyobozi w’ishami ry’ikigo gishinzwe  gukwirakwiza amazi,isuku n’isukura ishami rya Nyagatare na  Gatsibo asobanura ko ikikibazo aba baturage bavuga akizi ,kandi ngo bagisangiye n’abo mu yindi mirenge itarageramo amazi.

Agira ati “Umurenge wa Tabagwe ni bo bazabona amazi  aturutse ku muyoboro turimo kubufatanye  na Banki Nyafurika,bazayabona kuko hari n’indi miyoboro turi gukora mu nkengero z’uyu murenge turi kubaka mu karereka Nyagatare turabatekereza cyane ndetse turabizeza ko turi gukora uko dushoboye ngo amazi meza abagereho nk’abandi baturage.”

Imirenge nk’iya Karangazi,Rwimiyaga iza yiyongera kumurenge waTabagwe mu karere ka Nyagatare itagiraamazimeza.

Muri aka karere nibura kumunsi abaturage bakenera m3 ibihumbi 15 by’amazi meza ariko haboneka ibihumbi 9 gusa.

Ni mu gihe mu gihugu hose mu bice by’icyaro hacyenewe m3 ibihumbi 387,985 ariko hakaba haboneka m3 ibihumbi 72,414 gusa.

Ni ikimenyetso gishobora kwerekana ko intego ya leta yo kuba mu mwakawa 2024 azaba agera ku mazi bitamusabye gukora urugendo rungana na km 1 igifite umukoro kugirango iyigereho.

Valentine Niwemubyeyi

Leave a Reply