Ibihano bikarishye biteganyirijwe abazakomeza gukoresha ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe

Byatangajwe na ministri w’idukikije Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Gashyantare 2020 yavuze ko ibi bikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe byashyiriweho iherezo kubutaka bw’u Rwanda.

Minisitiri w’ibidukikije Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc ati” pulasitke zikoreshwa rimwe mu Rwanda ntabwo zemewe.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Muri ibyo bikoresho harimo amasashe, imiheha, ibiyiko, amacupa, amasahane  ibipurizo n’ibindi bikoreshwa rimwe bibujijwe kongera gukoreshwa mu Rwanda. Bimwe mu bihano bizatangwa ku muntu ukora amasashe n’ibikoresho bikoze muri pulasitike bikoeshwa inshuro imwe ni gufungirwa ibikorwa , kwamburwa ayo masashe hamwe no kwishyura izahabu ya Leta ingana na miliyoni icumi za mafaranga yu Rwanda.

Minisiteri y’ibidukikije hamwe n’ikigo k’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) bakaba biyemeje gushyira hamwe mu gukora  ubukangurambaga bwo kurwanya ikoreshwa ry’ibyo bikoresho.

Iki cyemezo minisiteri y’ibidukije igifashe ishingiye ku Itegeko No 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 ribuza ikorwa itumizwa mu mahanga ,ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashi n’ibikoresho bikozwe muri pulasitike bikoreshwa rimwe.

Minisiteri y’ibidukikije ivuga ko guca pulasitike ari imwe mu nzira yo kurengera ibidukikije kuko usanga ibyo bikoresho iyo bijugunywe nyuma yo gukoreshwa bigira ingaruka nyinshi zirimo kwanduza amazi, kubuza amazi kwinjira mu butaka no kuba atabasha gutemba neza .

Ingaruka kandi zigenda ziyongera uko iyo pulasitike igenda imara igihe ku Isi  ubushakashatsi bugaragaza ko hari inyamaswa nyinshi zipfa zizira kurya uduce twa pulasitike dore ko itabora.

Dr Mujawamariya yatangaje ko hari inganda mu Rwanda zizakomeza gukoresha ibyo bikoresho kuko zagaragaje ko zitarabona ibindi byo gusimbura ibyo bya pulasitike, ariko ko zizwi kandi zikaba zarabisabiye uruhushya, akaba ari muri urwo rwego hari bimwe mu bicuruzwa bizakomeza kugaragara ku isoko biri muri ibyo bifuniko bya pulasitike.

Agira ati” Nta muntu tubujije kugura ibintu bipfunitse mu masashe cyangwa amazi ari mu macupa ya pulasitike kuko izo nganda zabisabiye uruhushya”.

Izi ngamba za leta y’u Rwanda zo guca pulasitiki zifashwe mu rwego rwo kugabanya ubwiyongere bwazo bukomeje gukaza umurego ari nako isi yangirika kuko imibare igaragaza ko buri mwaka hakorwa miliyoni 300 za pulasitike hakiyongeraho miliyali eshanu z’amasashe ya pulasitike hamwe na za miliyoni za macupa.

Ubwo ikinyamakuru Le Matin d’Afrique kifuzaga kumenya uko abaturage bafata iki kibazo cyanyarukiye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nko mu gishanga cya Rwandex kiganira nabo.

Aba baturage bakusanya pulasitike bakazigurisha kuri Rwiyemezamirimo ukoramo ibindi bikoresho

Bizimana Andre umwe muri bo yabwiye umunyamakuru ko guca ibikoresho bya pulasitike bikoreshwa rimwe byabahaye akazi kuko basigaye bajya kubishaka haba mu gishanga ndetse no mu migezi itandukanye bakabikusanya bakabiha rwiyemezamirimo akabikoramo ibindi bikoresho bidakoreshwa rimwe.

Izo ni pulasitike baba bakusanyije mu gishanga cya Rwandex zivuye mu gishanga cyaho

Agira ati” Ubu twicara hano ku mugezi tugatangira amacupa, n’ibindi bikoresho bikozwe muri pulasitike tukabyoza tukabishyira abandi bafite ubushobozi bwo kubikoramo ibindi bikoresho bikoreshwa igihe kirekire”.

Akomeza avuga ko bibafasha kubaho kuko ikilo bakigurisha amafaranga ijana na mirongo itandatu y’u Rwanda ikindi kandi bakaba bakuye umwanda mu mazi dore ko izo pulasitike ziyanduza.

BANGANIRIHO THOMAS

Leave a Reply