Karongi: Akamaro inzu ndangamurage y’ibidukikije ifitiye abahaturiye

Abaturiye inzu ndangamurage y’ibidukikije iri mu Karere ka Karongi mu murenge wa Bwishyura mu Kagali ka Kibuye baravuga ko ibafitiye inyungu kuko ku ikubitiro hari abahise bahabona akazi ko gukoramo imirimo itandukanye irimo kwakira ababagana , gukora amasuku, gucunga umutekano, n’indi itandukanye ihakorerwa.

Nk’uko bitanganzwa Mugabowagahunde Maurice umushakashatsi mu ngoro ndangamurage y’u Rwanda  avuga ko kugeza ubu inzu ndangamurage y’ibidukikije yubatse mu Karere ka Karongi ariyo ya mbere muri Afrika ivuga amateka ku nyamaswa no kubimera ku buryo bw’umwihariko, hakaba haboneka mo imiti gakondo abakurambere bacu bakoreshaga bavura , inyamaswa zumishishije ziboneka mu Rwanda zirimo ingona ,inyoni, ingwe n’izindi nyinshi ndetse n’ubwoko butandukanye bw’amabuye y’agaciro .

Abaganiriye ni itangazamakuru bavuga ko inzu ndangamurage y’ibidukikije y’ubatse muri Karongi bayifiteho inyungu zitandukanye bitewe nicyo umuntu acyeye.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Karemera Umuhoza Hope utuye mu Kagali ka Kibuye avuga ko usibye kuba abantu bahabona akazi, abahaturiye babona uburyo bworoshye bwo kuhagera bityo bumwe mu bumenyi bacyeneye bakaba babubona byoroshye.

           Iyi nzu ndangamurage y’ibidukikije  niyo yambere muri Afrika yujuje ibisabwa

Agira ati” Munzu ndangamurage harimo isomero ry’abana rifite ibitabo birimo inkuru zabo kuburyo abahageze bibafasha kwiyungura ubumenyi no kumenya zimwe mu nkuru batari bazi bityo bikabongerera ubumenyi mu mitecyerereze”.

Akomeza avuga ko umuntu uhageze ahava amenye imwe mu miti abakurambere bacu bakoreshaga kandi n’ubu igikoreshwa bikamufasha gufata neza ibidukikije kuko hari abantu benshi usanga barandura ibyatsi cyangwa ibiti babyitiranya ni byonnnyi kandi ari imiti bashobora gukoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Aya ni amoko atandukanye y’imiti abakurambere bakoreshaga mu kuvura ukaba uyasanga muri iyi nzu ndangamurage y’ibidukikije

Niyigena Rachel ushinzwe iterambere n’ubukungu mu kagali ka Kibuye avuga ko inzu ndangamurage y’ibidukikije ifitiye akamaro cyane abaturage kuko iyo abahasura biyongereye usanga na serivise z’ubucuruzi zirimo iza Hoteli zihatangwa nazo ziyongera aha bigaha abanyakarongi nabo kwinjiza amafaranga.

Umuyobozi wa Karere ka Karongi Mukarutesi Vestina avuga ko bari gukomeza gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubucyerarugendo ku buryo abaturage bahatuye batangira kubona inyungu binyuze muri serivise ababagana bacyeneye.

Muri rusange nk’uko bitanganzwa n’umuyobozi w’Akarere ka Karongi ‘ibice byose byako   biberanye n’ubukerarugendo bitewe n’imiterere kamere yabyo, amateka cyangwa n’akamaro hafite mu bukungu bw’igihugu. Aha twavuga: Isoko ya Nil, inkengero z’ikiyaga cya Kivu, Gaz Methan, Ibigabiro bya Rwabugiri, Pariki ya Nyungwe, Icyayi cya Gisovu, Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi rwa Bisesero, Ishyamba kimeza rya Muciro, Urutare rwa Ndaba, Igiti cy’Imana y’Abagore, udusozi tuvugwaho amateka yahariye n’ibindi.

Banganiriho Thomas

Leave a Reply