Karongi: Kwifungisha burundu ku bagabo bifitiye inyungu imiryango yabo

 Bamwe mu bagabo bo mu Karere ka Karongi baboneje urubyaro bakoresheje uburyo bwo kwifungisha burundu bavuga ko   bufite inyungu ku miryango yabo, kwita ku nshingano zabo harimo guhahira urugo no kwishyurira abana abana amashuri…

Ubu buryo bwo kwifungisha ku bagabo bukorwa bakata imiyoboro iva mu dusabo tw’intanga ikajya muri prostate ari ho hakorerwa ururenda rwivanga ni ntanga bikabyara amasohoro.

Nk’uko bitangazwa na bamwe mu bakoresheje ubu buryo,   bavuga ko bari barumvise amakuru menshi abaca intege harimo n’ayo kubatesha agaciro aho bababwiraga ko bazaba bikonesheje ariko nyuma yo kuganira n’abaganga bagasobanurirwa ibyiza byabyo bahisemo kuba aribwo buryo bakoresha kandi ko kugeza ubu nta ngaruka baragira.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Bakomeza bavuga ko iki cyemezo gifatwa nyuma yo kubyemeranywaho kw’abashakanye kuko baba batazongera kubyara, umuryango ukicara ukareba niba abana babyaye bahuye n’ubushobozi bafite bakabona gufata icyemezo.

Musabyimana Schadulac utuye mu Murenge wa Mubuga , Akagali ka Nyagatovu Umudugudu wa Kisisi yabyaye abana umunani ariko ubu hakaba hariho barindwi avuga ko nyuma yo kubiganiraho n’umugore we bahisemo gukoresha uburyo bwo kwifungisha burundu kandi ko nta ngaruka arabibona mo.

Agira ati” Uko nari meze mbere yo kuboneza urubyaro mu buryo kwa burundi n’ubu niko ndi, ntakibazo mbibonamo”

Akomeza avuga ko hari undi muturanyi we bahuriye mu Karere ka Ruhango amubaza niba nta ngaruka byamugizeho amusobanuriye nawe arabukoresha kandi ko kugeza ubu nawe ari umugabo mu rugo ntacyahindutse mu kubahiriza inshingano z’urugo.

Mukangemanyi Speciose we yemera ko mu gihe umuryango ubyumvikanyeho umugabo nawe kuboneza urubyaro ntacyo biba bitwaye.

Agira ati” Mu maze kumvikana ku mubare w’abana kuba umugabo ya kwifungisha burundu ntacyo byaba bitwaye”.

Ntakirutimana Pascal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mubuga avuga ko nubwo kuboneza urubyaro ku bagabo bikiri hasi ariko ko hari icyizere cy’uko imibare izagenda izamuka bitewe n’ubuhamya bwiza abakoresheje ubu buryo batanga.

Agira ati”Imibare igaragaza ko kuboneza urubyaro ku bagabo bikiri hasi ibyo bikaba biterwa na makuru make abagabo bamwe baba bafite kuri ubu buryo bwo kwifungisha, icyakora kubera ko hari imiryango myinshi yabyitabiriye kandi itanga ubuhamya ko nta ngaruka bitera ku mibanire yabo hari icyizere ko umubare wabo uzarushaho kwiyongera”.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko igikwiriye gukorwa ari kuzamura imyumvire kuko hari abagabo bumva ko iyo baboneje urubyaro hakoreshejwe ubu buryo hari ibyangirika ku miterere y’umubiri wabo ariko ibyo byose bikaba ari ibihuha.

Leta y’u Rwanda ishishikariza abashakanye ku byara abana bashoboye kurera kugira ngo babashe kubahiriza inshingano z’umubyeyi guha abana ibyo bacyeneye birimo: Kubishyurira amashuri, kubavuza , kubagaburira kuko byagaragaye ko iyo umuryango ufite abana benshi bibagira ho ingaruka zirimo imirire mibi bikaba byatera abana kugwingira, nibindi .

Mukarutesi Vestine umuyobozi w’Akarere ka Karongi avuga ko imibare y’abagabo bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ukiri hasi ariko bikaba biterwa n’imyumvire itari myiza baba bafite.

Agira ati” Hari bamwe mu bagabo bafite imyumvire ko iyo baboneje urubyaro bakoresheje uburyo bwa burundu hari ibyo batakaza nk’abagabo ariko ibyo ni ibihuha”.

Akomeza avuga ko bazakomeza gukora ubukangurambaga kuko kuboneza urubyaro ari igikorwa kigomba gukorwa n’umuryongo wose atari ibireba abagore gusa.

Ku rwego rw’abagore bagejeje igihe cyo kubyara abarenga 58% baboneza urubyaro mu Karere ka Karongi.

Banganniriho Thomas

Leave a Reply