Magare aranengwa ku bwo kuva mu ikipe ya “Mountain” akajya muri APR mu ibanga

Muhitira Felicien wamenyekanye ku izina rya Magare muri siporo yo gusiganwa ku maguru (Athletics) aranengwa bikomeye ku bwo kuva mu ikipe ya “Mountain Classic Athletics Club” yamenyekaniyemo, akajya mu ikipe ya APR y’imikino ngororamubiri, nta biganiro bibanje guhuza ikipe yari asanzwemo.

Nyuma yo kumva iyi nkuru umunyamakuru yabajije Magare impamvu yagiye adasezeye mu gihe mbere yahoraga ashima ubuyobozi bwa “Mountain” ko ari bwo akesha ubutunzi amaze kwigezaho kuko ajya bwa mbere mu marushanwa yo mu Butaliyani itike y’indege yayishyuriwe na Rukundo Johnson Perezida w’ikipe ya Mountain ifite icyicaro gikuru mu Karere ka Gicumbi, dore bimwe mu bikubiye mu gisubizo Magare yasubije harimo kwirengagiza aho yaturutse ati: “Ikipe ya APR yanyifuje kuva kera nkomeza kwanga, ariko nyuma nsanga gukinira ikipe y’Ingabo z’Igihugu ari ishema kuko no muri Mountain nta contrat nagiraga”.

Wadusanga Karumuna, urenze umugezi w'Akagera werekeza Nyamata. Ikaze
  Wadusanga I Gikondo Merezi || munsi ya etage yo kwa cammarade  

Nubwo Magare atwara ibikombe nakomeza kugenda ahemukira abamuzamuye bizarangira abuze ikipe imwakira

Ku ruhande rw’umutoza wa APR Athletics Club Rwabuhihi Innocent yabwiye itangazamakuru ko ataribo basabye Magare kuza muri APR ahubwo ari we wanditse abisaba kimwe n’abandi bakinnyi bose bifuza gukinira iyi kipe.

Magare ngo hashize imyaka ine yandikiye APR ayisaba kuyikinira, ariko kuko yatinze gusubizwa yongeye kwandika indi baruwa ya kabiri yo kwibutsa ari na bwo yemerewe.

Umunyamakuru yagerageje kuvugisha ubuyobozi bwa “Mountain Classic Athletics Club” ariko ntibyakunda.

Amakuru aturuka muri bamwe mu bayobozi b’amakipe y’imikino ngororamubiri avuga ko ibyo “APR Athletics Club” ibakorera binyuze ku mutoza wayo rwa Rwabuhihi Innocent bibaca intege kuko bavunika bazamura abakinnyi bamara kugaragaza impano akabatwara.

Ibyo Magare atangaza mu itangazamakuru bitandukanye nibyo abantu bamuziho cyane abo yakoranye nabo

Umwe muri aba bayobozi yagize ati:“Ibyo APR Athletics Club idukorera biduca intege kuko ntibyumvikana uburyo ufata umwana ukamuzamura ukamutangaho ibyo ufite byose yamara kuzamuka ukumva Rwabuhihi yamutwaye, ibi bishobora kuzasenya andi makipe”.

Magare azajya ahembwa amafaranga angahe muri APR Athletics Club?

Amakuru yizewe agera kuri iki kinyamakuru avuga ko Magare APR izajya imuhemba buri kwezi amafaranga y’u Rwanda ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000Frs) ariko akazajya ahabwa uburenganzira bwe bwo kwitabira amarushanwa mpuzamahanga. Ibindi bikubiye mu masezerano Magare yagiranye na APR ni uko amasezerano ye azamara imyaka ibiri ishobora kongerwa.

BANGANIRIHO Thomas

Leave a Reply